azlyrics.biz
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

alyn sano - rwiyoborere lyrics

Loading...

aaah
aaah (the sounds)

sinari nzi ko uyu munsi wagera
sinari nzi ko izi nzozi zasohora
kubera urwo ngukunda ndabona ndota
uburyo nakwihebeye ndabona ari filime

ndumva nakubwira amagambo meza yose nzi
nkakuririmbira indirimbo z′urukundo zose numvise

reka urukundo rwiyoborere
aho amarangamutima ageza ari ho ngarukira
reka urukundo rwiyoborere
aho umutima ukujyana ari ho twerekeza

nta filime y’urukundo nziza nk′iyacu (nk’iyacu)
nta nkuru z’abakundanye ziryoshye nk′iyacu (nk′iyacu)
ntujya umvunisha amarangamutima n’umunsi n′umwe
si amakabyankuru ababiri bahinduka umwe

ndumva nakubwira amagambo meza yose nzi
nkakuririmbira indirimbo z’urukundo zose numvise

reka urukundo rwiyoborere
aho amarangamutima ageza ari ho ngarukira
reka urukundo rwiyoborere
aho umutima ukujyana ari ho twerekeza

reka urukundo rwiyoborere
reka urukundo rwiyoborere

nzagukunda kugeza umutima wanjye uhagaze
kandi niba nyuma y′ubuzima ari urukundo nzakomeza
nzagukunda kugeza umutima wanjye uhagaze
kandi niba nyuma y’ubuzima ari urukundo nzakomeza

reka urukundo rwiyoborere (rwiyoborere)
aho amarangamutima ageza ari ho ngarukira (ari ho ngarukira)
reka urukundo rwiyoborere
aho umutima ukujyana ari ho twerekeza

reka urukundo rwiyoborere
reka urukundo rwiyoborere
reka urukundo rwiyoborere
reka urukundo rwiyoborere
bob pro on the beat
rwiyoborere
rwiyoborere
ntiruyoba inzira



Random Lyrics

HOT LYRICS

Loading...