holy gate singers choir - itegeko rya gatanu lyrics
itegeko rya gatanu by holy gate singers choir/ bukamba sda church
igice cya mbere:
yari umwana w’imfura mu muryango; nabwo kandi nawe yari ikinege ; mu muryango w’abakene udafite byinshi wamureresha; ise wari usig+ye ukora byose ngo arebe ko ahari umwana yakwiga; yumvaga amufiteho inzozi nziza zo kuzamumara ubukene. nyamuhungu nawe ashyiramo umwete imana iramufasha agira ubwenge yari agiye kubera igisubizo umuryango we w’abakene
igice cya kabiri:
nyamuhungu yaje kujya i mahanga aratsinda isi yose iramumenya; hehe no kwibuka ibikorwa bya se wari warakoze byose; iminsi ishira ubute bavandimwe; umusaza yagеze aho ararwara maze atekеreza umuhungu we wari umuvuzi ukomeye; (maze amwoherereza ubutumwa nyamuhungu nawe ntiyabwitaho; bidatinze umusaza arasinzira atavuwe n’umuhungu we x2)
gusubiramo:
(ni itegeko ry’imana yacu k+mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
igice cya gatatu:
maze wa musore aho ahinduriye; inkuru mbi niyo yamutanze imbere’ mbega agahinda yagize bavandimwe kubwo kutumvira umubyeyi we
gusubiramo
(ni itegeko ry’imana yacu k+mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
twese twese: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
turi abana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
twaravutse: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nitwubahe: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nananana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
Random Lyrics
- moka boka - 9000 problèmes lyrics
- concrete castles - half awake (reimagined version) lyrics
- marie monti - lagrimitas lyrics
- chimerix - life of msgp lyrics
- группа пицца (pizza) - мир (peace) lyrics
- anicleto47 - aspectz lyrics
- dollus directo & kuzo - play hard lyrics
- donkey fart - jeffy hardy freestlye lyrics
- 黒うさp (kurousa-p) - 上弦の月 (crescent moon) lyrics
- geoffrey james - headgoscars theme lyrics