
patient bizimana - yatsinze urupfu lyrics
yasuzuguwe n’abantu
amenyera intimba
yacumiswe m’urubavu
kubw’ibyaha byanjye
twari intama zazimiye
erega twari intatane
ku musaraba aradupfira
yambara ububi bwanjye bwose
amahanga yose n’abisi bose
dushima umwami yesu
yatsinze urupfu
anesha i kuzimu
ubu yicaye iburyo bwa se
yabambanywe n’abajura
ampa i golgotha
yitambweho igitambo
bikuraho ibyaha
twari intama zazimiye
erega twari intatane
ku musaraba aradupfira
yambara ububi bwanjye bwose
amahanga yose n’abisi bose
dushima umwami yesu
yatsinze urupfu
anesha i kuzimu
ubu yicaye iburyo bwa se
amahanga yose n’abisi bose
dushima umwami yesu
yatsinze urupfu
anesha i kuzimu
ubu yicaye iburyo bwa se
satani yarazi ngo aramurangije
satani yarazi ngo aramushoboye
icyo atamenye nuko umusaraba
wabaye inzira y’agakiza
kubwo guca bugufi
ku mwami wacu yesu christo
yahawe izina riri hejuru yayandi mazina yose
haba mw’ijuru i kuzimu nahano mw’isi
ubu amahanga yose araririmba
icyubahiro cy’umukiza hallelujah
turirimbe twese hamwe uti…
amahanga yose n’abisi bose
dushima umwami yesu
yatsinze urupfu
anesha i kuzimu
ubu yicaye iburyo bwa se
[igisig+ye nuko wamwakira
mu mutima wawe
igisig+ye nuko wamuha ikaze
akabana nawe ibihe n’ibihe
ibihe bidashira. amen]
Random Lyrics
- lilcockpump - fairy princess lyrics
- jacht - the basement lyrics
- hanoi rocks - hometown breakdown lyrics
- weeslife - hellentrance lyrics
- agrizzy - i wanna feel lyrics
- ryan willis - broken and alone lyrics
- diego lorenzini - el demonio del mediodía lyrics
- josipa lisac - gimme some lovin’ lyrics
- kvn - i against i lyrics
- tdot illdude - right your wrongs lyrics