azlyrics.biz
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

riderman – nkwiye igihano lyrics

Loading...

fayzooooo
riderzoooo
nkuko mubizi
ibi ni ibisumizi

nkwiye inkoni nyinshi nkwiye imigeri
nkwiy ingumi nyinshi nkwiye gukubitwa
ariko nyuma yibyo byose mpabwe imbazi
kuko kubaho ntagufite ndabirambiwe
nkwiye inkoni nyinshi nkwiye imigeri
nkwiy ingumi nyinshi nkwiye gukubitwa
ariko nyuma yibyo byose mpabwe imbazi
kuko kubaho ntagufite ndabirambiwe

ndabizi ndanabyemera njye narakosheje
gusa nanjye sinjye n inzoga zabinkoresheje
nakoze ibidakwiye unkosoye nkubwira nabi
uransiga nisanga ndi njyenyine mukirambi
umunsi wose uhise ndushaho ku regreta
kuba tutarikimwe ariwowe nambitse impeta
ubu buzima ndiho mbamo bunsubiza inyuma
murakakaga ndimo siho nifuza kuguma
mbabarira uhindukire baby ungarukire
aho ndi ubu nsuherewe mpasusurukire
kuv umunsi ugenda mbabaye ari jyewe wizira
amakosa ndayemera please mabarira
niwowe nshaka wowe maz amar icyaka
mwali waka ukwiy ikamba buri mwaka
gerageza umpane ariko umbarire
unsubize icyizere twongere twibanire
ndakwinginze abagushuka ngo undeke bananire
garuka twongere tugire urugo ruhire
ndemer igihano cyose ndibuze guhambwa
gusa kukubura burundu byo biragatabwa
nkwiye inkoni nyinshi nkwiye imigeri
nkwiy ingumi nyinshi nkwiye gukubitwa
ariko nyuma yibyo byose mpabwe imbazi
kuko kubaho ntagufite ndabirambiwe

iyo ntekereje rwose mbona ntambabazi nkwiye
kuhera umunsi wagiye akenshi ndara ntanariye
mbayeho mbabaye mubyukuri ndiho ntariho
mugahinda kenshi nkak-muntu uri mukiriyo
ukuntu wowe utuje mubyukuri sinku merta
tuba kwisi ifit ibihugu byinshi kw ikarita
ko mubali benshi bayituyemo ko ntaw ukuruta
nikuki unkunda njyewe nkaba nkurushya
ugir urugwiro uca bugufi uri cool
muburanga ntaw uguhiga uri beautiful
niki nakuburanye kuburyo nakubabaza
icyo ngicyo nanjye nikibazo nibaza
ko ntacy utankorera nikuki nguhemukira
ndicuza baby please mbabarira
mpa amahirwe yandi sinkusabye ayanyuma
nkubita ndy inzara cyangwa yenda nduma
mpan uk ubishaka njye maze kwisuzuma
aho kukubur isura yanjye yuzuz inguma
ikosa ndaryemera kandi sinzarisubira
namaze kubona ko nitaye mumaz abira
nkwiye inkoni nyinshi nkwiye imigeri
nkwiy ingumi nyinshi nkwiye gukubitwa
ariko nyuma yibyo byose mpabwe imbazi
kuko kubaho ntagufite ndabirambiwe

muriy isi turimo tubaho dukosa
nyuma yo kukubabaza njye nje kuguhoza
mkwemereye ko numpana ukanampa imbabazi
nzab umuntu utigez umenya ndetse utan-z-
byabibazo najyaga nguter umusubirizo
nzabihagarika maze mbigir ibisubizo
nzagukinga agahinda nguhundeh indabo
nzareka ububwa maze mb umuntu w umugabo
ndabikwemereye mpana ndetse unanc amande
umbwiz ukuri kwose ntanakimwe unc iruhande
cherie(cherie) mbabarira
cherie(cherie)ngarukira
nemeye ko ntazongera kuguhemukira
abanyabyaha nibo bateraga yesu amabuye
abanyamakosa nibo bakubwira kundeka
ushobora kub-mva kuko aribo bakurabuye
njye nsaby ibihano n imbazi singutegeka
nkwiye inkoni nyinshi nkwiye imigeri
nkwiy ingumi nyinshi nkwiye gukubitwa
ariko nyuma yibyo byose mpabwe imbazi
kuko kubaho ntagufite ndabirambiwe
#shema natete brian



Random Lyrics

HOT LYRICS

Loading...